Guverinoma y'u Rwanda igiye kubarura ikawa zose mu Gihugu
Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) igiye gutangira ibikorwa byo kubarura ikawa zose zihinze mu Gihugu.
Ni ibarura rizakorwa mu gihe cy’iminsi 60, rikazatangira guhera tariki ya 27 Gashyantare 2025, aho rizakorwa na NAEB ku bufatanye n’Ihuriro ry’abatunganya bakanohereza kawa mu mahanga (CEPAR).
Faustin KABASHA, ushinzwe uruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa muri NAEB, yavuze ko iryo barura rizaba rigamije kumenya ibikenewe kugira kawa y’u Rwanda itezwe imbere; “Iri barura rigamije igenamigambi rishingiye ku mibare kandi y’ukuri. Twaherukaga kurikora mu 2015 kandi haba harahindutse ibintu byinshi, ari abahinzi n’ibiti haratewe ibishyashya.”
Yongeyeho ati: “Niba imibare ikweretse ko hari ibiti bishaje byinshi ushobora gukora imibare y’uko byakwitabwaho.”
Gukora ibarura bigamije gukomeza gushyigikira kawa y’u Rwanda kugira ngo igire ubwiza kandi itanga umusaruro uhagije.
Hifashishijwe sosiyete ibizobereyemo izakora ibarura nyirizina ikoresheje abakarani b’ibarura aho bazajya baganira na ba nyir’ikawa bakegeranya amakuru azifashishwa mu igenamigambi ryo gushyigikira icyo gihingwa.
Iyo sosiyete izakurikirana ko igikorwa cy’ibarura kiri gukorwa neza, abakarani b’ibarura bazagera kuri buri muhinzi no kuri buri gipimo, babare ibiti kandi banapime icyo gipimo, bafate amakuru yose arebana n’umuhinzi ndetse na kawa ze.
Ikawa ihingwa mu Turere hafi ya twose mu gihugu kuko ubu ihangwa mu Turere 29, ikaba ihinze ku buso bugera kuri hegitari 42 000.
Ibarura riheruka ryakozwe mu mwaka wa 2015 rikaba ryaragaragaje ko kawa yahingwaga n’abahinzi bagera ku 350 000.
Mu myaka 7 ishize, kawa yoherejwe mu mahanga igera kuri toni 97 123 z’itunganyije, ikaba yarinjirije Igihugu amadovize agera kuri miliyoni 530 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 740 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kanda hano usobanukirwe byinshi kuri barura n'uko rizakorwa.